Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ubutabera bwasabye SENA gukuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila wahoze ari umukuru w’igihugu kuva mu mwaka wa 2001 kugeza 2018. Ubutabera bumukurikiranyeho kuba akorana bya hafi n’ihuriro rya AFC M23 rirwanya u butegetsi bwa prezida Tshiekedi
Ministri w’ubutabera muri RDC maître Constant Mutamba Tungunga yatangaje ibyo nyuma y’iminsi mike ishize ku mbuga nkoranyambaga zarizisanzwe zikoreshwa na Joseph Kabila bwemeza ko uyu munyapolitike yageze mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa RDC ibice kugeza ubu biyobowe na M23.
Akimara gutangaza ibyo, inzego zitandukanye muri RDC zahise zifata ibyemezo bikakaye kuri JOSEPH kabila birimo gufunga ibikorwa ndetse n’imitungo ye ibarizwa mu murwa mukuru Kinshasa ndetse n’I Lubumbashi mu ntara ya
Ku rundi ruhande, n’ubutabera bwa gisirikare nabwo bwasabye Sena ku mugaragaro ko yakuuraho ubudahangarwa bwa Joseph Kabila Kabange. Uwahoze ari perezida, ubu akaba yaragizwe senateri w’ibihe byose nkuko abyemererwa n’integeko nshinga rya RDC, arakekwaho kuba afitanye isano na Alliance fleuve congo, ishami rya politiki rya M23.
Joseph Kabila kandi Akurikiranyweho icyaha cy'ubugambanyi, ibyaha by'intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare rukomeye mu mitwe y'inyeshyamba irwanya u butegetsi.
Mu magambo ye bwana Mutamba yagize ati
« ndabamenyesha ko mfatanyije n’umushinjacyaha mukuru wa gisirikare, kuri uyu munsi twasabye SENA ya Kongo yadufasha igakuraho ubudahangarwa bwa bwana Senateri JOSEPH Kabil, kuko afite byinshi agomba gusobanurira ubutabera kandi ibyo bigakorwa vuba na bwangu. Ntabwo dushobora kongera gutanga ibindi bisobanuro birenze ku byo namwe mwiboneye ubwo yageraga mu mujyi wa Goma ahantu hayoborwa na M23_ Constant Mutamba TUNGUNGA
Ministre w’ubutabera wa Kongo kandi avuga ko impamvu ubutabera bukurikirana Senateri Joseph Kabila ari ukubera ko atubahiriza inshingano ze nk'uwahoze ari Umukuru w’igihugu, ndetse no kuba ubu yari nka Senateri, hakurikijwe ingingo ya 104, 107, na 153 z’Itegeko Nshinga rya RDC.
“Turateganya rero ko Sena yakuraho ubudahangarwa bwa Senateri Joseph Kabila Kabange ndetse ikanemerera ubushinjacyaha kwemerera inkiko gukora iperereza rikomeye kuri uru rubanza kandi ikazishyikiriza Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, kugira ngo menyeshe igitekerezo rusange ku byerekeranye n'ibyaha bya Bwana Joseph Kabila Kabange ku bwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bw'igihugu bukozwe n’umutwe wa M23 hamwe n’ihuriro rya AFC. Ubwo bwicanyi bwakozwe mu ntara ya Kivu ya ruguru na Kivu y’epfo” Constant Mutamba
Joseph Kabila akaba n’umuyobozi w’ishyaka PPRDC ryayoboye kongo imyaka 18 amaze igihe kirenga umwaka wose ari mu buhunzi mu bihugu bitandukanye byo muri afurika dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa butahwemye ku mushinja kuba ari mu bateza umutekano muke mu burasirazuba ibintu we n’ishyaka rye bakomeje gutera utwatsi.
Ferdinand Kambere umuyobozi uhoraho mu nama nkuru ya PPRD avuga ko guhagarika ibikorwa bya PPRD mugihugu nta shingiro bifite kandi ibyo ari ukwirengagiza ibyo ishyaka rya Joseph KABILA ryagejeje ku baturage mu myaka 18 ryamaze riyobora RDC.
“Ntabwo ibyo Kinshasa ivuga dushobora kubiha agaciro habe n’agato. Turi ishyaka ryubahiriza demokarasi ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu cyacu. Abavuga ko dukorana na M23 abo sinzi aho babikura cyane ko uriya ari umutwe wa gisirikare, PPRD yo ikaba ishyaka rya politike. Ntabwo twumva impamvu Kinshasa yagendera ku marangamutima ndetse n’ibihuha igahita yemeza ko KABILA ari mu mujyi wa Goma. Ibyo byose bigamije gukuraho ubudahangarwa bwa senateri Joseph Kabila ibintu mbona ko bitanyuze mu mucyo”- Ferdinand Kambere
Ubwo byatangajwe ko ari mu mujyi wa Goma, minister w’ubutegetsi bw’igihugu bwana Shabani LUKOO BIHANGO JACQMAIN yahise asohora itangazo rihagarika ibikorwa by’ishyaka rya PPRD mu gihugu hose gusa icyo cyemezo cyatewe utwatsi n’abanyapolitike batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kongo.
Jimmy SHUKRANI BAKOMERA
I Goma