Masisi: umutwe wa M23 wigaruriye uduce muri segiteri ya Osso Banyungu ihana umupaka na Walikale
Abarwanyi b’ihurio rya AFC/M23 bigaruriye uduce twa Bituna, na Kasheke tubarizwa muri segiteri ya Osso Banyungu mu teritware ya Masisi mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Ni nyuma y’imirwano yahuje uyu mutwe n’abarwanyi ba Wazalendo mw’ijoro ryo ku wa kabari rishyira kuri uyu wa gatatu tariki 19 ukwezi kwa 11 uyu mwaka.
Amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko abarwanyi ba Wazalendo bateye ibirindiro bya M23 kuva mu masaha y’igitondo cyo ku wa kabiri aho ibisasu by’imbunda za rutura n’intoya byumvikanye mu bice bitandukanye bigatera abatari bake guhunga berekeza mu duce turi mu nkengero y’aho aho babonaga ko bashobora kubona umutekano usesuye.
Utwo duce abo baturage bahungiyemo ni muri gurupoma ya Walowa Yungu muri teritwari ya Walikale ihana umupaka n’iya Masisi aho bavuga ko nabo ubuzima bukomeje kuba bubi cyane bitewe n’uko umubare wabahahungira ugenda wiyongera buri saha bitewe n’imirwano y’urudaca ikomeje kugaragara mu duce dutandukanye twa teritwari ya Masisi cyane cyane mu nkengero za teritwari ya Walikale.
Ayo makuru kandi yemeza ko abarwanyi ba M23 bari muri ibyo birindiro bahise nabo batana mu mitwe na Wazalendo umunsi wose bikaba byarateye benshi mu baturage gukomereka abandi bakahatakariza ubuzima.
Gusa amasoko dukura mu buyobozi bwa M23 yemeza ko ari imitwe ya Nyatura na CMC FDP ibarizwa muri ako gace yakomeje gushotora M23 mu birindiro byayo byari mu birometero 8 n’aho Wazalendo bari bakambitse bigatuma M23 yirwanaho ari nako isubiza inyuma i bitero bya Wazalendo.
M23 yemeza ko guverinoma ya Kinshasa ikomeje gukoresha imitwe ya Wazalendo mu gutera ibirindiro byayo mugihe yo yemeza neza ko ikomeje gushyira mu bikorwa agahenge kasabwe mu biganiro by’i Doha muri katari. Mu minsi ishize Dr. Oscar Balinda umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 yabwiye Radio Agasaro Kaburaga ko igihe cyose imitwe ya Wazalendo izatera ibirindiro byayo nabo bazirwanaho uko bishoboka.
Iyi mirwano yubuye mugihe hashize iminsi mike gusa guverinema ya Kongo isinyanye amasezerano y’amahoro n’ihuriro rya AFC M23 i katari muri Doha aho impande zombi zumvikanye gushyira mu bikorwa agahenge mu mirwano ikomeje kugenda igaragara mu burasirazuba bwa RDC, ndetse no kwihuza mu bukungu yasinyanywe hagati ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.
Gusa bamwe mu banyapolitike batavuga rumwe n’u butegetsi muri RDC bakomeje kugaragaza ko ayo masezerano hagati ya guverinoma na AFC/M23 adashobora kugira icyo atanga nk’igisubizo cy’amahoro arambye mu gihugu. Urugero ni Martin Fayulu Madidi, wiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu muri 2018 na 2023, avuga ko amasezerano y’i Doha nta gisubizo ashobora kuzana
« Ntabwo amasezerano yo kwihuza mu bukungu mu karere ashobora gushingirwaho igihe cyose ubusugire bw’igihugu cyacu bidahindutse. »
«Igihugu cyacu ntabwo gicuruzwa. Ubusugire bwacu ntibugurishwa. Kandi kwihuza mu karere bishoboka hagati y’ibihugu binganya uburenganzira, bwigenza kandi bwubaha imipaka. Nta gitutu gikwiye gushyirwaho kurenza ku mutekano wa Kongo. Nta miterere ikwiye guhungabanya urugendo rwacu rwo gukomeza ubumwe bw’igihugu. »
Nyamara ku rundi ruhande, abakurikiranira hafi ibibazi byo mu karere bavuga ko ayo masezezerano yasinywe hagati y’impande zombi ari intambwe ikomeye cyane mu kugerageza kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC. Porofeseri Daddy Saleh umusesenguzi wa politike akaba n’umwarimu w’ibyigwa bya politike muri kaminuza zitandukanye mu gihugu yagize ati :
« Njyewe nizera ko ariya masezerano ari ingenzi cyane kugira ngo amahoro agaruke muri Kongo. Iyi ni intambwe ikomeye cyane muri iki kibazo gihangayikishije umuryango mpuzamahanga ndetse n’akarere. Perezida Tshisekedi yari yararahiye ko atazigera na rimwe aganira na M23, ariko kubera uburyo M23 yakomeje kugenda ifata uduce twinshi kandi tw’ingenzi mu burasirazuba Tshisekedi yahise yemera kuganira n’uwo mutwe. Aho bigeze rero n’iby’ingenzi cyane kuko amakimbirane wenda ashobora kurangira abaturage bagasubira mu buzima busanzwe. » Daddy Salleh, umusesenguzi wa politike.

