“Intambara ya Uvira”: M23 yagabye ibitero by’imbangikane muri Kivu y’epfo
Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu wa kabiri tariki 2 ukwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2025, aho abarwanyi b’umutwe wa AFC M23 batanye mu mitwe n’ingabo za Leta FARDC iterwa inkunga na Wazalendo. Iyo mirwano yabereye mu duce dutandukanye twa teritware ya Walungu, na Uvira mu ntara ya Kivu y’epfo.
Amasoko dukesha amakuru muri ako gace yemeza neza ko imirwano yatangiye mu masaha ya mugitondo cya kare kuri uyu wa kabiri, aho urusaku rw’imbunda nini n’intoya rwakomeje kumvikana kugeza ubu.
Iyi mirwano yateye ihungabana ry’ibikorwa bitandukanye muri utwo duce tw’intara ya Kivu y’epfo. Abaturage bemeza neza ko batigeze bajya mu kazi kabo ka buri munsi kuko imirwano igikomeje.
Umwe mu bagize sosiyete sivile wavuganyhe n’umunyakauru wa Radiyo Agasaro Kaburaga kuri terefoni yagize ati:
“Akazi kose kahagaze ahangaha. abanyeshuli ntabwo bize, za butike n’amaduka manini n’amato yose ntabwo yigeza afungura imiryango hano Kamanyola, Katogota, Nyangezi na Kaziba”,.
Kubera iyo mirwano kandi abo ntwavuganye bemeza ko abaturage barimo bajya guhinga mu mirima yabo nabo bahise basubira mu ngo kubera ibisasu na za bombe byakomeje kugenda biterwa mu mirima itandukanye y’abaturage. Bamwe mu baturage bavuga ko ubu bafite ubwoba bwo kuguma mu ngo zabo kuko batinyako ibyo bisasu bishobora kubahitana.
Abaybozi ba Sosieyete sivile bavuga ko :“Abaturage bo muri Luvungi, na Lubarika, bari bagiye mu mirima yabo kuva mu gitondo bahisemo gutaha ubwo amasasu yiyongeraga ndetse n’imirwano ikaba yakomeje gufata indi ntera. Imiryango myinshi yo muri Katogota, Lubarika na Luvungi ndetse n’ahahakikije ubu barimo guhunga batinya ko imirwano ishobora guhitana ubuzima bwabo”.
Bongeraho ko “iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi nimwe z’igitondo, muri gurupema ya Butuzi, na Ngando, mu gace ka Mwera na Muhumba. Muri iyo mirwano hagaragayemo abakomeretse kugeza ubu bakiri mu gace ka Karhembo nako kabarizwa muri gurupema ya Ngando”.
Sosiyete sivile muri ako gace yongeraho ko iyi mirwano ikomeje nyuma y’iminsi mike gusa impande zombi zongereye umubare w’ingabo haba ku ruhange rwa guverinema ndetse no kurwa M23, ibyo bikaba byaratangiye kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize.
Hakoreshejwe imodoka z’intambara n’imbunda zikomeye
Uretse Katogota na Lubariki, imirwano kuri uyu munsi yakomereje no mu mujyi muto wa Kamanyola aho naho kugeza mu masaha y’igicamunsi humvikanaga urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’intoya. Ababibonye bavuga ko mu ijoro ryose abasirikare bahanyuraga bafite ibimodoka by’intambara bizwi nka burende, n’ibindi bibunda bikomeye
« Baraye ijoro ryose bambutsa intwaro zikomeye nuko mu gitondo bashsyira ibirindiro hamwe na paruwasi ya gaturika ahangaha, hamwe n’ibigega by’amazi, ahagana Karhimbirwa werekeza k’umugezi wa Luzinzi ndetse no muri Kamonyi-Lubarika, abandi berekera mu misozi ya Kalunga bashaka kugera i Ngali, Munanira » - Umuturage
Aho imirwano irimo kubera ubu ni mu birometero bike gusa werekeza mu mujyi wa Uvira kugeza ubu ufatwa nk’ingenzi cyane haba ku ngabo za leta FARDC, ndetse no kuri M23, cyane ko ubu uyu mujyi ariwo wahinduwe icyicaro gikuru cy’intara ya Kivu y’epfo kuva mu kwezi kwa kabiri nyuma yuko Bukavu yigaruriwe na M23.
M23 iramutse ifashe uyu mujyi byayiha ububasha bwo kuba ifashe umupaka uhuza Kongo n’igihugu cy’Uburundi ndetse ikaba ishobora gusatira imijyi ya Kalemie nayo ifatwa nk’ikomeye cyane kuri FARDC na Wazalendo.
Gusa ingabo za leta zikomeje kongera imbaraga nyinshi mu kurinda umujyi wa Uvira aho ubu himukiye ibiro bya guverineri, za minisiteri ku rwego rw’intara, ndetse n’ibindi bigo bya leta bitandukanye. Uvira imaze hafi amezi atatu ibarizwamo umutekano muke wagiye uterwa no gushyamirana hagati y’ingabo za leta na Wazalendo kubera kutumvikana k’ubuyobozi bw’imirwano.
Umutwe wa M23 urashinja ingabo za leta gufatanya n’iz’Uburundi mu gutera ibirindiro byayo kuva ku cyumweru gishize. Abinyuje k’urubuga rwe rwa X, Lawrence kanyuka, umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23, yatangaje ko FARDC ari yo yateye ibirindiro byayo kuva mu masaha y’igitondo kuri uyu wa kabiri.
Uyu kandi yanashimangiye ko ibitero bya FARDC, Wazalendo ndetse n’ingabo z’amahanga, birimo kugerageza kudashyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Katari aho impande zombi zemeranyije ihagarikwa ry’imirwano. Nyamara kuva aho ayo masezerano ashyiriweho umukono, ntabwo imirwano yigeze ihagarara.
Ibivugwa na Lawrence Kanyuka biraterwa utwatsi n’igisirikare cya Kongo FARDC . Mu itangazo ryashizwe ahagaragara mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, FARDC nayo irashinja umutwe wa M23 kuba ari wo wateye ibirindiro byayo kandi ko ubusanzwe M23 ariyo itubahiriza amasezerano y’ihagarikwa ry’imirwano.
Muri iryo tangazo kandi, FARDC ivuga ko yiteguye gusubizayo ibitero bya M23 igihe cyose bije n’aho bitera bituruka hose.
Imirwano ikomeye mbere y’iyisinywa ry’amasezerano y’amahoro
Iyi mirwano ikaze ikomeje kumvikana mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugira ngo perezida wa Kongo Félix Tshisekedi, na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bahurire i Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho biteganijwe ko basinya amasezerano y’amahoro no kurandura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba mu gihugu cya Seribiya, Perezida Tshisekedi yashimangiye ko amasezerano y’i Washingto aza kuri tari 4 ubwo azaba ari kumwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ari ay’ingenzi cyane k’umutekano wa Kongo.
« Tuzahura twembi rwose kandi ni ingenzi. Tuzashyira umukono ku masezerano y’amahoro i Washington ; kandi ndizera ko iyi ari intamwe ikomeye cyane kugira ngo amahoro nyayo agaruke mu gihugu cyacu, cyane ko amasezerano twagiye dusinya mu myaka yashize ntaragera k’ubutegetsi, yari agakingirizo kuko ntacyo yigeze atugezaho ahubwo yatumye habaho ubugambanyi mu gisirikare cyacu FARDC » - Félix Tshisekedi.
Mu masezerano y’i Washigton kandi hatumiwemo abandi bakuru b’ibihugu batandukanye barimo perezi w’U Burundi, Evariste Ndayishimiye, wakomeje kwerekana ko ashyigikiye cyane Tshisekedi mu ntambara ahanganyemo n’umutwe wa M23.
Kugeza ubu abakurikiranira hafi politike y’akarere bavuga ko bigoye cyane kumenya niba aba bakuru b’ibihugu babiri bakomeje guterana amagambo, bazashobora hamwe na Washington kubona umuti urambye w’umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bwa Repubuluka ya demokarasi ya Kongo.

