Goma: abahitanywe n’indege ya Sukhoi muri Masisi bashyinguwe i Goma
Mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa RDC, ubuyobozi bwa AFC M23 bwashyinguye imibiri irenga icumi y’abaturage bahitanywe n’ibisasu by’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi 125, mu cyumweru gishize muri santere ya Masisi.
Imibiri y’abashyinguwe kuri uyu wa kane ni ababashije kuboneka ubwo ubuyobozi bwa teritware ya Masisi, bafatanyije n’Umuryango utabara imbabare CICR, bageragezaga gushakisha abaguye muri icyo gitero.
Abayobozi batandukanye b’ihuriro ry’umutwe w’inyeshyamba wa AFC M23, bitabiriye icyo gikorwa ni Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa mukuru n’umwungirije Bertrand Bisimwa, abayobozi ba gisirikare ba M23, ndetse na guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru ku ruhande rwa AFC M23.
Ibirori byo gusezera ku mibiri y’abahitanywe n’ibyo bisasu byitabiriwe ndetse n’abaturage batandukanye cyane cyane abari baturutse muri teritware ya Masisi biganjemo abo mu miryango yaburiye ababo muri icyo gitero cy’indege z’intambara muri Masisi centre.
Mu butumwa bwe, umuyobozi wa AFC M23, Corneille Nangaa yumvikanye anenga cyane icyo yise imyitwarire idahwitse ya Leta ya Kongo aho avuga ko itubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko y’intambara.
“Leta ya Kongo iyobowe n’abantu batubahiriza na gato uburenganzira bwa kiremwa muntu, niyo mpamvu badatinya kubarohamo ibisasu kandi ivuga ko ibarinda. Niyo mpamvu duhamagarira imiryango mpuzamahanga kurebera hafi ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bw’igihugu cyacu kuko gikomeje kugenda gifata indi ntera. Turabasaba kandi gukomeza kwihangana no kwirinda amacakubiri n’ibindi byose bishobora kubatandukanya”.
Ubuyobozi bwa AFC M23 kandi bwatangaje ko abaturage bari mu duce uyu mutwe uyoboye bagomba gukomeza kwifatanya n’abandi banyekongo barimo kwicwa n’imitwe y’intagondwa igendera ku matwara ya kiyislamu nka ADF muri BENI na Butembo ndetse na CODECO mu ntara ya Ituri.
Nyuma ya misa yabereye kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, abatabarutse bashyinguwe, mu irimbi rya Mubambiro, riherereye muri teritware ya Masisi hafi n’umujyi wa Goma
Icyo gitero cyahitanye abagera k’umunani mu mibare y’agateganyo itangwa n’ubuyobozi, abandi 47 barakomereka, bakaba barimo kuvurirwa ku bitaro bikuru bya teritware ya Masisi.



