Urwego mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe gukurikirana ibyaha bikomeye by’intambara n’itsembabwoko rwatangaje kuri uyu wa gatandatu ko Félicien Kabuga yapfuye ari mu bitaro i La Haye mu Buholandi, aho yari afungiye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha, IRMCT, havugwa ko umuganga w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rifungiramo abaregwa yahise amenyeshwa urupfu rwa Kabuga, kandi ko inzego z’u Buholandi zatangiye iperereza n’izindi gahunda zisanzwe ziteganywa n’amategeko y’icyo gihugu.
Perezida w’uru rwego, umucamanza Graciela Gatti Santana, yahise ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye urupfu rwa Kabuga. Iryo perereza ryahawe Umucamanza Alphons Orie.
Félicien Kabuga w’inyaka 90, wari umucuruzi ukomoka mu Rwanda, yashinjwaga ibyaha bya jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itoteza, itsembatsemba n’ubwicanyi, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi muri Mata 2013. Nyuma y’imyaka myinshi yari amaze yihisha, yatawe muri yombi mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, aza koherezwa i La Haye mu Ukwakira uwo mwaka.
Urubanza rwe rwatangiye muri Nzeri 2022. Ariko muri Kanama 2023, abacamanza banzuye ko ubuzima bwe butagishoboye gutuma aburana, bituma urubanza ruhagarikwa igihe kitazwi. Nubwo bimeze bityo, yakomeje gufungirwa mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye mu gihe hategerejwe igihugu cyamwakira kugira ngo arekurwe by’agateganyo.
Félicien Kabuga atabarutse agitegereje koherezwa mu gihugu cyakwemera kumwakira.
Urwego IRMCT rwashyizweho n’Akanama k’Umutekano ka Loni kugira ngo rukomeze inshingano z’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga zari zarashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yugoslavia nyuma y’ifungwa ryazo.


