Amerika Yafatiye Ibihano Ingabo z’u Rwanda Zishinjwa Gushyigikira M23
Leta Zunze Ubumwe zashyiriyeho ibihano Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’abayobozi bane bakuru bazo. Amerika izishinja gushyigikira mu buryo butaziguye umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Mbere, Minisiteri y’Imari ya Amerika yavuze ko RDF yatanze abasirikare, imyitozo, ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’ubufasha mu by’imikorere, byafashije M23 gufata imijyi ya Goma na Bukavu, hamwe n’ahantu h’ingenzi hakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko ifatwa rya Uvira, hafi y’umupaka w’u Burundi, ritari gushoboka hatabayeho inkunga ya gisirikare y’u Rwanda.
Ibi bihano bisobanura ko imitungo yose ya RDF n’abayobozi bavuzwe iri muri Amerika ihagarikwa, kandi Abanyamerika n’ibigo byabo babujijwe gukorana nabo. Minisitiri w’Imari wa Amerika yasabye ko ingabo n’ibikoresho by’u Rwanda bikurwa ako kanya mu burasirazuba bwa Congo.
Mu bashyizwe ku rutonde harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’abandi bayobozi bakuru bashinjwa kuyobora ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo.
“Ibi bihano byirengagije uko ibintu byifashe ku rugamba”: umuvugizi wa Leta y’u Rwanda
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ibabajwe n’ibihano yashyiriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryasohorewe i Kigali kuri uyu wa mbere, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byavuze ko ibyo bihano byirengagihe uko ibintu byifashe ku rugamba kimwe n’ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano ku ruhande rwa Congo n’abo bafatanyije.
Kigali ishinja Kinshasa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, kandi ivuga ko yiyemeje gukomeza kubahiriza amasezerano ya Washington, igihe impande zose zubahiriza inshingano zazo.
Ibi bihano ni imwe mu ngamba zikomeye Amerika ifashe muri iyi ntambara, kandi bishobora kugira ingaruka ku biganiro by’amahoro no ku mutekano w’akarere muri rusange.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Kigali yakomeje guhakana ko ishyigikiye M23, ivuga ko ibikorwa byayo ari ibyo kwirwanaho no kurwanya imitwe ibangamira umutekano ku mupaka.


