Agasaro
Podcast
Ally Yusufu Mugenzi : « Sinzi ko Perezida Kagame yakwongera kunyakira nyuma y'ibyamvuzweho na Minisitiri Bizimana »
0:00
-1:00:00

Ally Yusufu Mugenzi : « Sinzi ko Perezida Kagame yakwongera kunyakira nyuma y'ibyamvuzweho na Minisitiri Bizimana »

Umunyamakuru w’Umunyarwanda aravuga ko ari gukorerwa ubukangurambaga bwo kumuharabika, agasaba Perezida Paul Kagame kubuhagarika.

Avuga ko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yamushinje kenshi mu ruhame amuhuza n’abantu bakekwaho ibyaha bya jenoside—ibyo we ahakana yivuye inyuma.

Uyu munyamakuru Ally Yusufu MuGenzi avuga ko izina rye ryavuzwe kenshi mu muhango wo kwibuka ku nhsuri ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Kiziguro, hafi y’iwabo.

Anavuga ko amagambo asaba abaturage n’abo mu muryango we kumugendera kure ashobora kumuteza ikibazo cy’umutekano.

Mugenzi uvuga ko yajyaga yakirwa na Perezida Kagame yemeza ko ubu atazi ko yakwongera kwakirwa kubera ko ibyamuvuzweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Discussion about this episode

User's avatar

Ready for more?