AFC/M23 itangaje ko ivuye mujyi wa Uvira mu gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha
Ihuriro AFC/M23, ryatangaje ko rigiye gukura ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, rivuga ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gushyigikira inzira y’amahoro ya Doha igamije kurangiza intambara imaze igihe mu gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, AFC/M23 ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku ntambwe nziza iherutse guterwa mu biganiro byabereye i Doha, birimo n’isinywa ry’Amasezerano-ngiro ya Doha. Uyu mutwe uvuga ko uku kuva muri Uvira ari igikorwa cy’ubwumvikane ku ruhande rumwe, kigamije guha amahirwe menshi inzira y’amahoro kugira ngo itange ibisubizo birambye ku kibazo cy’umutekano.
AFC/M23 ivuga kandi ko iki cyemezo cyafashwe hasubijwe icyifuzo cyatanzwe binyuze mu buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko ivuga ko ifite impungenge zishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho igisirikare cya Leta ya Kongo, FARDC, gifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, byavugwaga ko byifashishaga ibikorwa nk’ibi byo kubaka icyizere kugira ngo bisubirane uduce byari byarambuwe no gutoteza abasivili bakekwaho gushyigikira iri huriro.
Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 irasaba abishingizi b’inzira y’amahoro gushyiraho ingamba zikwiye mu mujyi wa Uvira, zirimo kuwugira umujyi utarimo ingabo, kurinda abasivili n’ibikorwaremezo, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge hifashishijwe ingabo zidafite aho zibogamiye.
Iri huriro rinavuga ko ritazihanganira imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo cyangwa igihugu cy’u Burundi gukoresha uduce irigenzura nk’ibirindiro byitaruye bigamije ibikorwa byahungabanya umubano mwiza hagati y’ibihugu byo mu karere.


