Abayobozi babiri b’umuryango w’Abanyamulenge muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barashinja u Rwanda gukoresha abaturage babo kugirango basobanure “impamvu ingabo zabo ziri mu burasirazuba bwa Congo.
Mu itangazo ryasohotse i Kinshasa, Enock Ruberangabo Sebineza na Jean Scohier Muhamiriza bavuga ko ingabo z’u Rwanda n’abo bafatanyije bo muri M23 zavuye mu bice bimwe byo mu kibaya cya Rusizi, muri teritwari ya Uvira, zisaba bamwe mu borozi b’Abanyamulenge kuziherekeza berekeza mu Rwanda.
Abo bayobozi kandi banenga bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bavuga ko bakomeje gukwirakwiza amagambo afata Abanyamulenge nk’abanyamahanga. Bavuga ko ibyo bishyira umuryango wabo mu kaga ko kwibasirwa.
Abashyize umukono kuri iri tangazo basaba amahanga kongera igitutu kuri Kigali kugira ngo ingabo z’u Rwanda zive ku butaka bwa Kongo, banasaba Leta ya Congo kugarura umutekano no guteza imbere ibiganiro hagati y’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Leta y’u Rwanda ivuga ko yashyize muri Kongo ingamba z’ubwirinzi ku mpamvu z’umutekano wayo.


