Abarwanyi ba M23 bigaruriye ibice bitandukanye bya teritware ya Masisi kuri uyu wa kane
Lokalite za Luke na Kasenyi, ziherereye mu teritware ya masisi, mu burasirazuba bwa RDC zimaze kwigarurirwa n’abarwanyi b’umutwe wa M23 amasaha make gusa utwo duce twari tumaze mu maboko y’imitwe ya Wazalendo na FARDC
Ibyo bibaye nyuma yuko imirwano yafashe indi ntera mu bice bitandukanye by’iyo teritware kuva ku cyumweru aho ibirindiro by’inyeshyamba zo mu ihuriro rya AFC M23 byatewe mu mpande zose za teritware ya Masisi ku ruande rw’intara ya Kivu ya ruguru ndeste n’iya Kalehe muri Kivu y’epfo.
« abasirikare ba AFC M23 barimo kugenzura hano Luke centre ndetse no mu nkengero z’aho kuko Wazalendo bo bamaze kuhava ntabo tubona ubu. Abayobozi ba AFC nabo bamaze kugera hano batubwira ko tutagomba kugira ubwo » umturage uri Luke twavuganye
Abaturage bo muri utwo duce bumvikanisha ko Muri iyo mirwano humvikanye imbunda nini n’intoya ari yo mpamvu yateye icyoba gikomeye mu baturage abenshi bahunga berekeza mu bice bya Kibabi na Kinigi mu birometero bigera muri 26 na centre y’ubucuruzi ya Rubaya
Undi mubare w’abaturage bahunze berekeza muri santre ya Ngungu bahunga imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya teritware ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’epfo. Umuyobozi wa Ngungu yatubwiye ko kuri ubu abari bahunze batangiye gusubira mu byabo kubera ko tumwe muri utwo duce twari twigaruriwe na Wazalendo twamaze gusubira mu maboko ya M23 gusa yongeraho ko abenshi bagifite ubwo bwo gutaha kubera urusaku rw’imbunda rukomeje kumvikana
Kuba umubare w’impunzi ukomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya teritware ya Masisi biarshyira mu kaga ubuzima bw’abo banyekongo bacumbikiwe mu byuma by’amashuli, ibionderabuzima n’ahandi batagira ababitaho ku buryo bwihuse.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu akorera mu teritware ya masisi ubu aratabariza abo banyekongo batangiye guca mu bihe bigoye ko hagira igikorwa vuba na bwangu bakabona ibikenerwa byihuse.


