« Abanyagitarama bishwe urusorongo kandi inzego zose za Leta zarabimenye » : Sixbert Musangamfura
Mu kiganiro cyihariye cya munani, “Abiyemeje kuvuga ukuri kuri Kudeta yo muri 1973”, turakira Bwana Sixbert Musangamfura, wari umukuru w’ibiro by’igihugu bishinzwe iperereza muri guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Nyakwigendera Faustin Twagiramungu(1994-1995). Aratanga ibitekerezo nyuma yo kumva ko uwo bakoze akazi kamwe, Bwana Augustin Nduwayezu wayobye ibyo biro (1984-1990) yavuze ko atazatanga anakuru ku bwicanyi bwakorewe “Abanyagitarama” mbere y’italiki ya gatandatu Ukwakira 2040. Musangamfura anashinja Capitaine F. Burasa kuba yarakubise urushyi Perezida Kayibanda. Avuga ko yamwiyumviye abyigamba.Arangiza avuga ko inzego za Leta harimo n’ibiro by’umukuru w’igihugu byamenye iby’ubwicanyi bwibasiye abitwa “Abanyagitarama”.


