Abantu barenga ibihumbi 10 bahunze imirwano muri teritware ya Masisi.
Gurupema ya Waloa Loanda ibarizwa mu teritware ya Walikale mu burasizuba bwa RDC mu ntara ya Kivu ya ruguru, imaze kwakira impunzi zirenga ibihumbi 10 ziturutse mu teritware ya Masisi ihana umupaka na teritware ya Walikale.
Aya makuru yemezwa n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi OCHA ndetse n’ikigo gishinzwe amajyambere muri Walikale, Bureau d’étude pour le développement de Walikale (BDEWA) muri raporo yabyo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane.
Iyo raporo ivuga ko Zimwe muri izo mpunzi zicumbikiwe mu bigo by’amashuli, ibigonderabuzima, ndetse n’ibibanza bya leta bibarizwa muri iyo grupema. Urugero BDEWA itanga ni abacumbikiwe muri karere k’ubuzima ka Itebero aho bageze kuva tariki 12 ukwezi kwa cumi uyu mwaka.
Ibi kandi byemezwa n’amashyirahamwe atandukanye aharanira uburenganzira bwa muntu akorera muri ako gace aho avuga ko abo baturage bagiye bahagera baturutse mu bice bitandukanye nka Ziralo, Mubuku, Kalonge na Kabare uduce tubarizwa muri grupema ya Zilaro mu teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’epfo mu burasirazuba bwa RDC.
Abandi muri bo baturutse muri grupema ya Ufamandu ya mbere n’iya kabiri mu teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru bahunga imirwano yahuzaga ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo ubwo zatanaga mu mitwe na AFC M23.
Ayo mashyirahamwe yemeza neza ko abo baturage babayeho mu buzima bugoye cyane aho babura ibyo kurya ndetse n’ibikenerwa by’ibanze mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kugeza ubu Leta n’amashyirahamwe atabara abari mu kaga atarabashya kubageraho ngo abazanire ibyo kurya n’ibyo bakeneye.
Ikigo BDEWA kivuga ko “mugihe nta gikozwe vuba na bwangu kuri aba Banyekongo ingaruka mbi zishobora kubageraho cyane ko umubare munini ugwiriyemo abana bari munsi y’imyaka itanu bashobora guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ubutabazi bwihuse”.
Bamwe muri abo bahunze bavuga ko kuva bagera muri ibyo bice bya teritware ya Walikale bigenzurwa na Leta batarabona ababitaho bikaba bibatera kwinubira cyane ubwo buzima babayemo yewe bamwe bakaba batangiye gusubira mu bice baturutsemo aho bumva ko hamwe na hamwe hagiye hagaruka umutekano.
OCHA ivuga ko abo baturuka muri Masisi na kalehe baza biyongera ku bandi baturuka mu bindi bice bitandukanye bya teritware ya Walikale bamwe bahunga urugomo rwa Wazalendo muri lokalite za Kibua na Pinga.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko riri mu ntambara yo kwirwanaho
Ubuyobozi bwa AFC M23 bwumvikanisha ko ingabo za Leta zikomeje kugenda zitera ibirindiro byabo bibarizwa cyane muri teritware ya Masisi muri segiteri ya Osso Banyungu ndetse na Katoyi zombi zihana umupaka na teritware ya Walikale.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane mu mujyi wa Goma, aho basobanuraga ibigize amasezerano yasinywe hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kongo Bwana Benjamin Mbonimpa umwe mu bayobozi ba AFC/M23, yatangaje ko kugeza ubu ingabo za Kongo zidahwema gutera ibirindiro bya M23 bagerageza kwigarurira uduce dutandukanye twamaze gufatwa n’ihurir rya AFC/M23 ibintu yavuze ko bidashoboka. Uyu yatangaje ko iyo bigenze bityo M23 ihitamo kwirwanaho igasubiza inyuma ibitero bya Wazalendo mu kugeregeza kurinda abaturage bo muri uitwo duce.
Bwana Benjamin Mbonimpa kandi yakomeje yumvikanisha uburyo “igihe icyo yise ubushotoranyi no kutubahiriza amasezerano y’i Doha muri kari bikomeje, ntakabuza AFC M23 itazahwema kwirwanaho no gusubiza inyuma ibyo bitero aho byatera bituruka hose”.
Gusa guverinema ya Kinshasa nayo ntihwema gutera utwatsi ibivugwa na AFC M23 ishinja uyu mutwe kuba ariwo utubahiriza amasezerano y’agahenge ahora asinywa. Ihurirro AC/M23 rivuga ko inzira yose yatuma amahoro n’umutekano usesuye bigaruka mu baturage rizayakiriza yombi.



